RICA yibukije Abaguzi gushishoza mu gihe bagura ibicuruzwa bifashishije ikoranabuhanga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) bwasabye abaguzi kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga ndetse no mu zindi serivisi z’imari ariko bagashishoza mu gihe bakoresha izo serivisi cyane cyane mu kugura hifashishijwe ikoranabuhanga kuko bashobora kuhahurira n’abatekamutwe cyangwa ababaha ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

Ibi, abaguzi babisabwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 15/03/2022 ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’ibindi bihugu byo ku isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurengera uburenganzira bw’umuguzi wizihijwe hibandwa ku nsanganayamatsiko igira iti “ikoranabuhanga mu bukungu rinyuze mu mucyo”.

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi ku rwego rw’igihugu byabereye muri Kigali Marriott Hotel nyuma ubutumwa bujyanye n’uyu munsi butangwa mu nteko z’abaturage mu gihugu hose.

Ni ibirori byahuje inzego zitandukanye zifite kurengera abaguzi mu nshingano zazo n;iziteza imbere ikoranabuhanga muri serivisi zimari nka Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Urwego ngenzuramikorere y’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM), Minisisteri y’ikoranabuhanga na inovasiyo (MINICT), umuryango uharanira uburenganzira bw’abaguzi (ADECOR) n’abandi batumirwa.

Ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akagari ka Rwampala mu Murenge wa Nyarugenge, Umuyobozi mukuru wa RICA, Uwumukiza Beatrice yasabye abaturage kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga no muri serivisi z’imari ariko abasaba kujya bashishoza muri iryo hererekanya bakora kuko hashobora kubamo uburiganya.

Yagize ati “Muri iki gihe hari abantu bashaka kungukira mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga bariganya abarikoresha. Hari abakubwira ngo watsindiye ibihembo kandi nta rushanwa wagiyemo. Hari n’abagusaba ijambo ry’ibanga ukoresha kuri banki cyangwa kuri telefoni mu byukuri bagamije kukwiba. Hari n’ubwo ushobora kugura ibicuruzwa kuri internet ugasanga ntibikugezeho cyangwa bakaguha ibitujuje ubuziranenge. Ni ugushishoza kandi mukamenya kubika neza amakuru aberekeye mu gihe mukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ababashuka bagamije kubiba”.

Umuyobozi wa RICA kandi yibukije abaguzi kwibuka kwaka inyemezabuguzi ku gicuruzwa cyangwa serivisi baguze kuko ari bwo buryo bwiza bugezweho bufasha abashinzwe kurengera umuguzi kumufasha mu gihe igicuruzwa cyangwa serivisi yahawe itujuje ubuziranenge cyangwa habayemo ikibazo icyo ari cyose.

Yabasabye kandi kurushaho kumenya uburenganzira bwabo no kubuharanira. Bumwe muri ubwo burenganzira harimo uburenganzira bwo guhabwa amakuru ajyanye n’ibicuruzwa cyangwa serivisi basaba, guhabwa ibicuruzwa cyangwa serivisi byujuje ubuziranenge, uburenganzira bwo kwihitiramo, kugura ku giciro gikwiye, uhabwa inyemezabuguzi n’uburengazira bwo kurenganurwa aho bitagenze neza.

Yagize ati “Ubwo ni bumwe mu burenganzira bwanyu mugomba guharanira aho muri hose kandi mukareba koko ko bwubahirizwa aho bitagenze neza mukitabaza inzego zibishinzwe ngo zibarenganure”.

Buri mwaka tariki ya 15 Werurwe u Rwanda ndetse n’isi yose byifatanya mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ uburenganzira bw’umuguzi. Uyu mwaka wizihijwe ku nshuro ya 39. Ni umunsi washyiriweho mu rwego rwo kwigisha abatuye isi uburenganzira bw’abaguzi ndetse no gukangurira abacuruzi kubwubahiriza. By’umwihariko insangamatsiko y’uyu mwaka irahura neza na gahunda u Rwanda rwihaye yo kwegereza abaturage gahunda z’ikoranabuhanga mu byo bakora byose kandi iryo koranabuhanga rikaba ryizewe, ryoroshye kurikoresha, ridahenze kandi rigirira umuguzi akamaro.

Back